Mu byishimo byinshi bari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo nishimiye mutuelle de Sante bahawe n’Itorero Inkurunziza rya Cyabatanzi
5:38 PM - August 2, 2024
Itorero Inkuru Nziza Paroisse Cyabatanzi , Rikorera mu Karere ka Gasabo , Umurenge wa Rusororo , Akagali ka Gasagara , Mu gikorwa Ngarukamwaka cyo gutanga Mutuelle de sante ku bakristo ndetse n’abaturage badafite ubushobozi bwo kugura mutuelle de sante , Batanze mutuelle de sante ku abaturage magana atandatu (600) , Ni mu gikorwa kitabiriwe n’abaturage hamwe n’abahagariye inzego za Leta .

Pasteur Martin NZABANTERURA wa EIR Cyabatanzi yabwiye abitabiriye iki gikorwa “Turanezerewe cyane kubwa Mutuelle itanzwe n’Itorero ryacu mu bufatanye na Audacious church -UK badufasha muri byinshi kandi bigamije kwamamaza ubutumwa bwiza n’Urukundo rw’imana .

Pasteur RUZINDANA Lambert (Executive Secretary w’Itorero Inkurunziza mu Rwanda ) , Niwe wasangije abitabiriye Iki gikorwa Ijambo ry’Imana yasomye muri , 1 Abatesalonike 5:23-24 BYSB Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo yashyikirijwe Inkunga yatanzwe ya Mutuelle igera kubana 600

Mu Ijambo yagejeje ku baturage Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo , yashimiye cyane iyi nkunga itorero rya Cyabatanzi ryagenewe abaturage , Yashimiye kandi abafatanyabikorwa ba Audacious church Uk badahwema gufasha abaturage binyuze mu bufatanye bwiza bafite n’Itorero Inkurunziza muri rusange , Yavuzeko ari umugisha aba baturage bafite ashingiye kubyo abana bakorerwa , Ati aba bafatanyabikorwa muribaza kuva mu bwongereza bakaza mu Rwanda by’Umwihariko cyabatanzi ? Agaruka ku mushinga batangiye wo kubaka ikibuga cya Basktball kuri Primaire ya Gasagara , hamwe nibyo bifuza kuzubaka harimo ikigo cyiterambere ry’abaturage ( Cyabatanzi Community development center ) , Yasoje abasaba ko batagomba kurangarana aya mahirwe babanye , abashishikariza kwivuza ,ndetse no kugira Isuku , Ariko igikuru ko batagomba kwirengagije Imana ndetse no kuyirinda .


Upcoming Event
Kenya , Nairobi
Harare, Zimbabwe
Cenetra Hotel Kabuga
Latest News
Inkurunziza Church: A Journey of Faith and Community Transformation
In the early 1960s, Rwanda, like many other developing nations in Africa, welcomed missionaries bringing the gospel’s message and a vision for holistic development. Among these missionaries were Jack and Marion Lacey from the Christian Missions in Many Lands (CMML) in the USA. Together with Nyamukama Michel, a dedicated Rwandan believer, they founded Foyer la […]
JOIN US TO SUPPORT CLOSED ASSEMBLIES IN RWANDA
The Rwanda government has closed around 8,000 churches across the country due to two main concerns: Out of the 168 Inkuru Nziza churches in Rwanda only 12 remain open, 156 have been closed.Currently over 20,000 people from our churches now have nowhere to worship regularly. Please pray and support the churches in Rwanda The NeedThe […]
156 INKURU NZIZA CHURCHES (Christian Brethren) CLOSED IN RWANDA
The Rwanda government has closed around 8,000 churches across the country due to two main concerns: Building standards – relating to noise, health, and safety issues Church Leadership Training – all church leaders must show evidence of formal training Out of the 168 Inkuru Nziza churches in Rwanda only 12 remain open, 156 have been […]
Copyright 2023 © Ikoro Daily News. Powered and Designed by Skylight The Empire Ltd.