Itorero Inkuru Nziza mu Ntara y’Iburasirazuba ryateguye Igiterane cy’abagore
6:02 PM - August 2, 2024
Iki giterane kiri guhuza bagore bahagarariye abandi mu itorero Inkuru Nziza mu ntara y’Iburasirazuba , kiri kubera ku cyicaro giherereye mu karera ka ngoma mu ku itorero Inkuru Nziza Paroisse ya Rubimba , Ni giterane gifite intego dusanga muri Yesaya 52 “Kanguka, kanguka wambare imbaraga zawe Siyoni, ambara imyambaro yawe y’umurimbo Yerusalemu umurwa wera, kuko uhereye none utakebwe n’uwanduye batazongera kukwinjiramo.” Iki giterane cyahuje abagore bagera 120 bavuye kumatorero y’Inkurunziza atandukanye kizamara iminsi 2 aho cyatangiye uyu munsi taliki ya 21/7/2023 kikazasoza kuwa gatandatu taliki ya 22/7/2023 .Ni igiterane kitezwemo umusaruro uhambaye ndetse n’ububyutse mu murimo w’abai nabategarugori cyane ko hari hashize imyaka badahura bitewe nibihe bya Covid-19 .

Umuhango wo gutangiza iki giterane witabiriwe n’abatumirwa batandukanye barimo , Umuvugizi w’Inkurunziza mu Rwanda , Pastor Juvenal NGENDAHAYO , Chrissie MULINDABIGWI , Pastor Eugenie Kuva muri Kenya hamwe na Madam MUKAYIRANGA Marie Gloriose , Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage , Akaba ari nawe watangije iki giterane kumugaragaro .Iki giterane kiri kurangwa n’ibihe byo kwigira hamwe ijambo ry’Imana ndetse no guhimbaza Imana cyane mu buryo bw’indirimbo bifatanye n’ibihe byo gusenga . Mu Ijambo Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda Pastor Ngendahayo Juvenal yagejeje kubitabiriye iki giterane yagize ati ” Umugore afite uruhare rukomeye mu kubaka itorero ndetse n’umuryango , Itorero Inkuru Nziza mu rwego rwo guteza Imbere umurimo w’Imana , turifuza ko abagore mwongera ibihe byo gusenga , mufite inshingano zikomeye cyane muri uyu murimo w’Imana , mufite agaciro gakomeye , Mukomeze ibihe nkibi ntumucogore kuko iki ni igihe cyo kubyuka tugakorera Imana ”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage , Madam MUKAYIRANGA Marie Gloriose yagize ati ” Mwarakoze kudutumira kuzagufatanya namwe gutangiza aya mahugurwa , Mu izina ry’ubuyobozi bwa Akarera kuba mwarateguye neza iyi gahunda , Koko ntabwo mwibeshye umugore ni inkingi y’urugo ,kdi ni umutima w’urugo . Ubuyobozi bwa Akarere turashimira cyane imikorero n’imikoranire n’ amatorero byumwihariko itorero Inkuru Nziza kuburyo mudahwema gufatanya natwe kugirango tugire umuturage mwiza wubahiriza gahunda za leta , kuko njyewe nzineza ko umukristo mwiza adashobora kwica gahunda za leta , abantu 115 mufite hano ni menshi , Yesu yarafite 12 , rero ni umugisha kuba mungana gutya kuko muzahindura benshi kubijyanye n’imyimvure n’ibindi . Ndabibutsa ko urugo rufite umugore ukora , akanasenga ntana kimwe rutagera , Bashumba dufite akazi kanini kubera ibibazo biri mu miryango , turizera hamwe naya mahugurwa hari byinshi dukuramo biradufasha kwigisha benshi . Mwizina ry’ubuyobozi bwa Akarere twiteguye gukomeza gufatanya namwe . Muzagire amahugurwa meza .
AMAFOTO Y’IBIHE BIDASANZWE BYARANZE IGITERANE ” MUGORE HAGURUKA UMUNSI WA #1


Upcoming Event
Kenya , Nairobi
Harare, Zimbabwe
Cenetra Hotel Kabuga
Latest News
Inkurunziza Church: A Journey of Faith and Community Transformation
In the early 1960s, Rwanda, like many other developing nations in Africa, welcomed missionaries bringing the gospel’s message and a vision for holistic development. Among these missionaries were Jack and Marion Lacey from the Christian Missions in Many Lands (CMML) in the USA. Together with Nyamukama Michel, a dedicated Rwandan believer, they founded Foyer la […]
JOIN US TO SUPPORT CLOSED ASSEMBLIES IN RWANDA
The Rwanda government has closed around 8,000 churches across the country due to two main concerns: Out of the 168 Inkuru Nziza churches in Rwanda only 12 remain open, 156 have been closed.Currently over 20,000 people from our churches now have nowhere to worship regularly. Please pray and support the churches in Rwanda The NeedThe […]
156 INKURU NZIZA CHURCHES (Christian Brethren) CLOSED IN RWANDA
The Rwanda government has closed around 8,000 churches across the country due to two main concerns: Building standards – relating to noise, health, and safety issues Church Leadership Training – all church leaders must show evidence of formal training Out of the 168 Inkuru Nziza churches in Rwanda only 12 remain open, 156 have been […]
Copyright 2023 © Ikoro Daily News. Powered and Designed by Skylight The Empire Ltd.